mardi 17 mars 2015

URWENYA: Ryagombe ntiyica?


Image result for ryangombe 

Kera mu Rwanda habagaho ibihe by’inzara nka RUZAGAYURA, RUMANULIBABA, GAKWEGE n’izindi…………..
Abantu bagasonza bamwe bagasuhuka abadahunze inzara yabarembya bagashaka ukuntu bajya kwiba mu bakungu. Abo bakungu bo babaga barahunitse ibishyimbo amasaka ibigoli akavura kaba kaguye bagatanga imyaka abantu bakabahingira bakongera bakeza ibitoki, ibijumba n’ibindi………..
Aliko bakizera ko babikesha RYANGOMBE bakabandwa bagaterekera.

Umva iby'umugabo wagiye gusaba umugeni atayoka ikinyarwanda

Image result for umugeni
Umugabo yagiye gusaba umugeni atazi Ikinyarwanda, gusa akaba azi ko agomba gukoresha imigani ya Kinyarwanda isanzwe kuko yari azi ko imigani yose isobanura kimwe, ko bihagije ko haba hari amagambo ari muri iyo migani kandi ahuye n’ ayo yakoresheje mw’ ijambo avuze.

Yanize Umugabo we kubera Impano atamuhaye

Umugore w’imyaka 43 ushinjwa kugerageza kuniga umugabo we kubera ko na we atamuhaye impano yishyura izo yahawe ku munsi wa Saint Valentin, yahaswe ibibazo n’igipolisi kuri uyu wa mbere. Mu muco wa Kiyapani ubusanzwe abagabo baba bagomba guha impano abagore babo kuwa 14 Werurwe, umunsi uzwi nka White Day, bishyura impano baba barahawe zigizwe na za chocola n’ibindi bintu bahabwa n’abagore babo ku munsi w’abakundanye kuwa 14 Gashyantare.