Ahengera n’ ijoro anyura mu gikari hejuru y’ urugo yitura imbere araturama, sinzi uko umwami yaje kwiherera arasura ngo “bwi bwi”. Akebutse abona uwo musore aho yihishe.
Isekere nawe
Umwana ati: ”aha wahageze ute wa mutindi we?” undi ati: ”databuja, k’ umusuzi wa gatatu nibwo nari ntewe ubwoba n’ uko haba hari ikigiye kubahungabanya”.
Umwami ategeka ko ajya mu bandi amugabira inka nyinshi n’ umusozi.
Byenda gusetsa: ”Mpyi mpyi”
Umwana w’ Umutwa yagiye ku ruzi ruramutwara, noneho Se ararakara cyane afata umuriro (ibishirira) agenda arakaye agiye gutwika uruzi, afata umuriro ajugunya mu mazi.
Uruzi ruravuga ngo ”Mpyi mpyi”, Umutwa ati: ”ko ugira ngo mpyi mpyi nyina w’ umwana ataraza namara kuza biragenda bite?”
Nawe ati: ”nimubona ibyutse mungaye”.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire