Kera mu Rwanda habagaho ibihe by’inzara nka RUZAGAYURA, RUMANULIBABA, GAKWEGE n’izindi…………..
Abantu bagasonza bamwe bagasuhuka abadahunze inzara yabarembya bagashaka ukuntu bajya kwiba mu bakungu. Abo bakungu bo babaga barahunitse ibishyimbo amasaka ibigoli akavura kaba kaguye bagatanga imyaka abantu bakabahingira bakongera bakeza ibitoki, ibijumba n’ibindi………..
Aliko bakizera ko babikesha RYANGOMBE bakabandwa bagaterekera.